ABAFATANYABIKORWA (PARTNERS) BASUYE ALICOMEC

Mu rwego rwo gukomeza kungurana ibitekerezo no guteza imbere Calcilime mu Rwanda, kuwakane tariki ya 2/05/2019, bamwe mu bafatanyabikorwa ba ALICOMEC bayisuye maze batemberezwa uruganda ndetse na Kariyeri, basobanurirwa uko ALICOMEC ikora Calcilime ndetse n’ingamba ifite mu gukomeza guteza imbere Calcilime mu Rwanda ndetse no gushyira ku isoko ubwoko bushya bwa Calcilime (Quicklime).

Iyi calcilime ikaba ari ingenzi cyane mu nyubako kuko:

* ikemura ikibazo cya humidité mu mazu iyo ikoreshejwe mu bishahuro n’ibipande.

*Ikoreshwa mu mwanya wa whiting.

* Ni ingenzi mu kubumba amatafari (blocks) zikeye kandi zikomeye.

* Igihe ikoreshejwe kuva inyubako itangira (foundation), bazamura inzu (elevation) kugeza irangingiye (finishing), iyo nzu iba yizewe ko izaramba (sustainable), igihe cyose izamara

*nta kibazo cya humidité izigera igira.

*  Hari ubwoko (quicklime) bukoreshwa mu kubumba amatafari agezweho, akomeye, ataremereye kandi adatambutsa amajwi n‘ ubushyuhe (AAC blocks).

Mu bikorwa remezo ni ingenzi kuko:

* Ikoreshwa mu gutunganya amazi.

* Ni ingenzi mu isuku n’isukura (kurwanya ikinuko,...).

*  Mu mihanda ni ingenzi (soil stabilizer).

Mu nganda z’ibiribwa, impu, ibyuma, ingufu,... ni ndakumirwa kuko:

*  Ikoreshwa mu gutunganya isukari (sugar processing).

*  Ikoreshwa mu gutunganya impu (leather processing).

*  Ni ingenzi mu gutunganya ibyuma (metallurgy).

*  Mu gutuknanya amabuye y’agaciro irakenerwa.

*  Ikenerwa mu nganda z’ingufu ziva kuri nyiramugengeri (Peat power plants).

Mu buhinzi n’ubworozi irakenerwa cyane kuko:

*  Yifashishwa mu kwica udukoko (desinfection) aho amatungo aba.

*  Yifashishwa mu gutunganya ibiryo by’amatungo kuko ari imvo (source) nyayo ya calcium y’umwimerere.

*  Ibidamu byibasiwe n’imisundwe n’ibikeri irabisukura, kandi inka zigashoka cyane bitewe na calcium zisanga muri ayo mazi.

*  Hari ubwoko (AGRI-LIME) bwunganirwa n’ifumbire mvaruganda n’imborera, bukarwanya ubusharire mu butaka maze ibihingwa bikamererwa neza n’umusaruro ukikuba inshuro nyinshi.

Capture fig 1

Fig. 1: Bahereye muri Kariyeri.

 Capture fig 2

Fig. 2: Baritegereza amabuye avamo Calcilime (limestone).

Capture fig 3 

Fig. 3: Baritegereza hangari yo muri Kariyeri yubatse ku buryo buciritse kandi imeze neza.

Capture fig 4 

Fig. 4: Bageze ku ruganda ahatunganyirizwa calcilime.

Capture fig 5 

Fig. 5: Umuyobozi mukuru wa ALICOMEC, Bwana UWIMANA Etienne, arasobanurira uko Calcilime ikorwa uhereye kuri matière première.

Capture fig 6 

Fig. 6: Bageze aho Calcilime itunganyirizwa, Umuyobozi mukuru wa ALICOMEC, Bwana UWIMANA Etienne, arabereka ibice bitandukanye bigize uruganda.

 Capture fig 7

Fig. 7: Baritegereza amafuru n'imashini (Hammer crusher & Vibrating screen) byifashishwa mu gutunganya Calcilime.

 Capture fig 8

Fig. 8: Baritegereza zimwe mu mashini zifashishwa mu gutunganya Calcilime.

High Quality White Lime Producer, Purity is the difference!